MENYEKANISHA IBIKORWA VYAWE HANO

Jumatano, 12 Februari 2014

ABANYARWANDA BABIRI BAFUNGIWE MURI GEREZA NKURU YA NGOZI MU BURUNDI ..SOMA IYONKURU



Yenga Fidele n’umugore we Milindi Solange (Ifoto/Izuba Rirashe)

Umugabo n’umugore, Yenga Fidele na Milindi Solange bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bafungiwe muri Gereza ya Ngozi i Burundi aho bakekwaho icyaha cy’ubushukanyi (escroquerie) ariko bo bakavuga ko bashimuswe n’inzego z’umutekano z’Intara za Muyinga na Ngozi mu Burundi.

Yenga Fidele uvuga ko ari umukinnyi wa SIMBA FC yo muri Tanzania yagezemo nyuma y’uko avuye muri APR FC mu  2009 naho   umugore we Milindi Solange avuga ko yakoreye MTN Rwanda imyaka 2 n’igice kugeza muri Werurwe 2013.

Bavuga ko bageze i Burundi ku wa 03/11/2013 bafatwa na Polisi y’u Burundi ku wa 05/11/2013. 

Kugeza kuri uyu wa 13/01/2014, Yenga unafite ubwenegihugu wa Congo (RDC) atangaza ko nta dosiye ibashinja bafite aho bafungiwe muri gereza ya Ngozi. Ati "ikigamijwe ni ukutwica inzego z’u Rwanda zitarabimenya kuko bamaze kuza kudushimuta inshuro ebyiri  tukabacika. Icyakora ubu tumaze kubimenyesha Ambasade kandi hari n’imiryango iharanira uburenganzira bw’infungwa yatangiye kutugeraho.”

Uburyo bageze i Burundi

Yenga n'umugore we Milindi (Ifoto: Izuba Rirashe)

Yenga kuri telefone igendanwa yatangarije iki kinyamakuru ari muri gereza ya Ngozi  ko  ku wa 05/11/2013 hamwe n’umugore we bavuye kuri Hoteli Buyenzi babagamo, bakajya k’umupaka wa Kobere uhuza Tanzania n’u Burundi aho bari bagiye kwakira umutwaro wabo wagombaga kuzanwa na bisi (bus) iva Dar es Salaam (Tanzania) ijya Bujumbura (Burundi) woherejwe n’Umuhindi ufite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Tanzania.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kimubajije impamvu ibyo bintu byabo bitoherejwe mu Rwanda, Yenga yagize ati "uwo Muhindi yambwiye ko yabyoherereje  Ndayishimiye w’Umurundi bityo bituma njya kuwufatira i Burundi.”

Nyuma yo kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 135 byatanzwe n’umugore we muri 500 yari afite bishyurira uwo mutwaro nk’igihembo, Yenga avuga ko Ndayishimiye wazanye umutwaro yanze kuwufungura kugeza ubwo abacitse,  maze bawufunguye basanga ari ikarito irimo ibice 3 by’imbaho mu gihe yagombaga gusangamo mudasobwa 4 z’ubwoko bwa HP. Ati "Twahamagaye Umuhindi atubwira ko yohereje mudasobwa 4 nk’uko twaziguze.”

Yenga akomeza avuga ko bakomeje gushakisha Ndayishimiye bakamubura, bakiyambaza Polisi yari hafi aho ikababwira ko imuzi ariko batazi aho yagiye. Yenga akomeza avuga ko nyuma yo guhohotererwa mu nzu y’abinjira n’abasohoka kugeza ahagana saa 17h00’, haje  ikamyo ya Polisi ikabapakira ku ngufu bakajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyinga.

Yenga avuga ko bageze kuri iyi sitasiyo, banze kwinjizwa mu cyumba bafungiramo abanyabyaha kuko nta kintu na kimwe babashinjaga. Ati "Abapolisi batwambuye ibyo twari dufite  birimo amashenete ya zahabu, ibyangombwa byacu n’amafaranga; badufungira aho hantu ariko OPJ akajya adusaba ibihumbi 200 by’Amarundi kugira ngo aturekure kugeza kuwa gatandatu [09/11/2013] k’umugoroba ubwo haje umucamanza (magistrate) witwa Vedaste agategeka ko baturekura kuko yasanze nta dosiye iturega Polisi ifite. Twemeye kuvamo ariko ibintu byacu ntibabiduha kuko bavuze ko bifitwe na komanda wa sitasiyo kandi adakora muri weekend.”

Bava muri kasho

Nyuma yo kuva muri iyi kasho, Yenga avuga ko bakiriwe n’umuntu witwa Shwari w’Umurundi wavugaga ko amuzi akinira APR FC na SIMBA FC. Ati "nasabye umukinnyi w’inshuti yanjye witwa Janvier Besala ukinira Espérence de Tunis kunyoherereza Amadolari 1000 akoresheje Western Union kugira ngo tube twakwigarukira mu Rwanda. Ku cyumweru mu gitondo, twagiye kuri banki BCB, banga kuyaduha mu madolari kuko bashakaga kuyaduha mu mafaranga y’Amarundi ariko turayanga kuko byari kuba ari umukagato w’amafaranga menshi. Batubwira ko niba dushaka Amadolari, tugomba gutegereza kuwa mbere, tukajya muri Banki Nkuru y’Igihugu.”

Yenga yavuze  ko bigeze nka saa yine z’ijoro, kwa Shwari haje imodoka irimo abantu bambaye sivile bakamutwarana n’umugore we Milindi ariko akaba yaraje kumenya ko bari Abapolisi barimo n’abakuru. Ati "batujyanye mu kizu kinini, banyambika igitambaro mu maso n’amapingu mu maguru n’amaboko; umugore wanjye bamujyana mu kindi cyumba aho bamusimburanagaho mu buryo ndashobora no gusobanura.”

Yenga akomeza avuga ko bamusabye ko abaha Amadorali 1000 bakamurekura ari nako bakomezaga kumubaza umubare w’amafaranga  yahaye Umucamanza kugira ngo abarekure. Ati "uko nakomezaga kubabwira ko nta mafaranga twamuhaye niko barushagaho kunkubita imigeri mu nda no mu mpyiko ari nako barushaho kugirira nabi umugore wanjye kugeza ubwo nawe atangiye kuvirirana.”

Yenga avuga ko atangiye kuva amaraso menshi mu mazuru no mu mutwe, bamusubije kuri ya kasho ya Polisi hamwe n’umugore we. Ati "bamaze kuhadusiga, abahafungiwe bavugije induru bavuga ko badashaka gufunganwa n’umunyamahanga uri kuvirirana amaraso bityo ahagana saa munani z’ijoro Polisi ihitamo kunjyana kuri Hopital Muyinga. Bahise banshyiramo serumu  6 icya rimwe. Mu gitondo nzanzamutse umuganga wamvuraga twaraganiriye aba ari naho menyera ko Polisi yanzanye ivuga ko ari umunyamahanga batoraguye k’umuhanda yasinze ariko iby’umugore wanjye ntibabivuga.”

Yenga akomeza agira ati "kuwa mbere mu gitondo bankoreye ikizamini rusange (examen generale) basanga nangiritse impyiko ndetse nsaba ko bajya no kuzana umugore wanjye wari wasigaye kuri kasho nawe muganga aramusuzuma yemeza ko yafashwe ku ngufu kuko yanaviriranaga. Umuganga yahamagaye umushinjacyaha hamwe na wa mucamanza hamwe n’umukozi wa APRODH ariko birangira bavuze ko ntacyo badufasha kuko twafashwe ku mabwiriza ya guverineri,  na komiseri wa Polisi kandi ko bari munsi y’amategeko yabo.”

Kugeza ubu nyuma y’amezi arenga 2 bafashwe, Yenga Fidele  na Milindi Solange bafungiwe by’agateganyo muri Gereza Nkuru ya Ngozi (Prison Centrale de Ngozi). Bavuga ko batazi icyo baregwa kuko batakibwiwe.

Icyo Polisi y’u Burundi ibivugaho

Umuvugizi wa Polisi ya Muyinga (commissaire regionale), Nkurunziza Jean Bosco yanze kugira byinshi avuga; icyakora ati "abo Banyarwanda babafatiye escrocquerie” maze ahita akupa telefoni ndetse twongeye kumuhamagara aratwiyama.

Umushinjacyaha wa Muyinga yanze kugira ibyo adutangariza ndetse na telefone  y’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Burundi akaba anavugira Urukiko rukuru rw’igihugu ntiyigeze icamo.

Iki kinyamakuru cyifuje kumenya niba polisi y’u Rwanda yaba izi aya makuru, maze umuvugizi wayo  ACP Damas Gatare  avuga ko atayazi.

Yenga Fidele  avuga ko nta banyamakuru  mu Burundi batangaje iby’iyi nkuru kuko ngo  n’uwabigerageje ukorera  Radiyo ya RPA mu Burundi yahise akurikiranwa na Polisi kugeza ubwo ahungiye muri Tanzania.


Amafoto yakuwe kuri facebook yabo babiduhereye uburenganzira.. ngo tubirungike kumutandaho     *by blaiton news*


TWANDIKIRE IVYIPFUZO VYAWE
 3
 13
 13

Hakuna maoni:

Chapisha Maoni

Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.