Muraho ,turabakunda cyane kdi dukunda n’inama nyinshi mudahwema kutugira. Nanjye mbandikiye ngirango mungire inama mubinyujije ku rubuga rwanyu UMUSEKE.COM kuko nabonye hari abavandimwe bagerageza gufasha abandi mukubahumuriza bakaruhuka mu mutima.
Nanjye mbasabye mbikuye kumutima ngo mufashe mubampere ikibazo cyanjye maze bangire inama.
Nakundanye n’umuhungu tukiri bato guhera niga Primaire nko muri 5eme ,nkabona ankunda nanjye ndamukunda ,twakundanye imyaka 8 ,sinigeze menya ibintu byo gutendeka benshi bansabaga urukundo nkababwiza ukuri ko mfite undi,twarangije Secondaire turakomeza turakundana njye nta kazi nari mfite ariko we nubwo yize azi kubaza, kubaka ndetse no gutwara ibinyabiziga kuko afite permis A,B.
Nyuma amanota yarasohotse maze dusanga nta numwe ufite bourse ariko we ajya kwiga muri prive dore ko afite Nyina gusa niwe wirihiraga. Ariko ageze muwa gatatu yabuze amafaranga aba ahagaritse kwiga. Njye ubu hari ahantu nkora nigisha ordinateur ahantu bampemba amafaranga atari make atari na menshi mbese urebye ntacyo mbaye.
Ubu rero ikibazo cyinkomereye ni kimwe kugeza ubu. Cheri ni umumotari kandi niwe numva nshaka ko twabana dukoze ubukwe ariko iyo ndebye mbona nta bushobozi azabona, hari undi musore unkunda nawe we ni comptable wa Banki imwe ya hano mu Rwanda .
We nemeye twahita tubukora ariko iyo nibutse ukuntu naba mpemutse numva Imana yamvuma kuko uwo wambere arankunda bitangaje kandi niyo mbagereranije mbona ntaho bahuriye kuko Cheri ni mwiza cyane haba inyuma ndets ni mbere kuko iyo turi kumwe tutembera ari imodoka, ari abanyamaguru, ari abayamapikipiki bose barakebuka bakatureba maze bakavuga ngo muranjyanye pe!
Ntimwunve ko ndi kumutaka kubera dukundana niko biri pe! uwo wundi nawe ntacyo atwaye eretse kuba afite akazi keza nta kindi rwose amurushya.
None mugire inama ubukwe koko butume mpemukira uwo twakundanye?
TWANDIKIRE IVYI PHUZO VYAWE
Hakuna maoni:
Chapisha Maoni
Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.