Umuhanzi Kidumu mu Bubiligi
Yanditswe kuya 22-02-2014 - Saa 15:23'post.. by blaiton
Umuhanzi Kidumu Kibido, azakorera igitaramo cya muzika mu Bubiligi mu kwezi kwa Werurwe 2013.
Nk’uko tubitangarizwa na Kiyoyo Juma umenyerewe mu gutumira mu Bubiligi no mu Buholandi abahanzi bazwi baturuka mu gihugu cy’Uburundi, ubu umuhanzi ukunzwe cyane mu karere k’ibiyaga bigari Kidumu ategerejwe mu bubiligi mu mujyi wa Anvers ku butumire bwa Kiyoyo Juma.
Kiyoyo avuga ko Kidumu yiteguye gushimisha Abarundi n’Abanyarwanda n’inshuti zabo batumiwe ari benshi muri iki gitaramo kizabera mu majyaruguru y’u Bubiligi.
Akomeza agira ati : “iki gitaramo kizabera ahitwa Nerviersstraat 12 - 2018 Antwerpen, tariki ya 15 Werurwe guhera saa mbiri z’umugoroba, kwinjira bikaba ari 15€ ku muntu”.
Si ubwa mbere Kidumu ataramira ku mugabane w’uburayi kuko akunze kuzenguruka isi akora ibitaramo bikanitabirwa n’abantu benshi
TWANDIKIRE IVYIPFUZO VYANYU
Hakuna maoni:
Chapisha Maoni
Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.