UMUPIRA W'AMAGURU
Mu buryo bwo kugera kuri gahunda yabo; Illumminati muri gahunda yabo ya NEW WORLD ORDER biyemeje yo kugira ngo bagenzura imitekerereze y'abantu ndetse bajye banagena icyo utekereza(mind control), badutegera muri enterternment( kwidagadura). Bazi neza ko twese enterternment idushobora.
Aha rero niho bategera abantu cyane, mu miziki, mu tubyiniro, mu bitaramo, mu mikino... Mbese barabizi neza ko bagomba kudutegera ahantu hose hahurira abantu benshi nko ku ma social network nka za facebook n'ahandi.
Reka noneho uyu munsi tuvuge kuri Soccer cyangwa se umupira w'amaguru
Umuntu wese wabashije gukina soccer akajya gukina byibuze mace(match ) imwe, azi neza ibibera mu mupira w'amaguru. Yaba ikipe ya segiteri, yaba ikipe y'amashyirahamwe, yaba ikipe y'akarere cyangwa se na ziriya zikina mu rwego rw'igihugu, nta kipe nimwe ishobora kujya gukina n'indi itabanje kujya kuraguza, guterekera, ndetse no kurogesha ku bapfumu.
Ibi ni ibintu bizwi na bose . Niba utabizi shaka umufana ukomeye cyangwa ummuntu wakinnye umupira w'amaguru arabikubwira neza. Hari abasore babiri nzi bavukanaga kandi bakina mu makipe abiri ahora ahanganye ku buryo mbese iyo izo kipe zakinaga, n'abafana ubwabo bararwanaga. Nuko umusore umwe bakamuhungisha kugira ngo baticana hagati yabo cyangwa bakarogana dore wagira ngo umuntu iyo yageze mu bapfumu aba yataye ubwenge. N'ababyeyi babo bari babizi ko bibeshye bakabarekera hamwe mbere icyumweru ngo match ibe, bari babizi ko umwe bashobora kubura umwe.
ikipe ya Manchester United
Waba uzi ikipe ya Manchester United? waba uzi ibirango(logo) byayo? waba uzi amazina yabo se?
Igisubizo cy'ibi bibazo, turafatanya njye nawe kugishaka wowe utanga igitekerezo uko ubibona.
Ikipe ya Manchester United ni ikipe ikomeye cyane mu Bwongereza ariko si mu Bwongereza bayifana gusa kuko ifite abafana benshi ku isi. Ndetse banavuga ko ari yo yambere mu kugira abafana benshi ku isi.
Iyi kipe ifite amazina menshi: hari MANCHESTER UNITED, MAN U, RED DEVILS, REDS...
Iyo witegereje ikirango cyayo(kiriya kiri hejuru) handitseho izina ryayo, igihe yashingiwe(established in 1878), hasi handitse ngo RED DEVILS( amajini y'umutuku) ubundi bagashira agakoko kameze nka devil k'umutuku
Ese izina devil barikundira iki? buriya nta kintu kibyihishe inyuma? Ubundiikintu cyose wigereranyije nacyo cyose bivuga ko uba ucyemera. niwiyita umwana w'Imana, uzakora nk'umwana wayo, niwiyita uwa satani,, ubwo nyine uzasa nkayo.
Mu kuyobya imbaga y'abantu benshi batuye isi, Illuminati ifata ibirango byayo yavanye ikuzimu ikabishyira ku bantu( ku myenda no ku bindi bintu byose dukoresha) maze tukagenda tuyikorera publicite. Kandi bo burya baba bazi ukuntu biriya birango byabo bitwica gahoro gahoro.
Ubu kuri iyi si kugira ngo ube ikirangirire ni ukubanza ugatanga ubugingo bwawe ukabuha Devil zikabukoresha icyo zishatse ubundi zikaguha ibyo ushaka. Kuko ziziko kuri iyi si umuntu akeneye kumenyekana n'icyubahiro mu bandi kandi ngo Icyubahiro ni icy'Imana Data wa twese waremye ijuru n'isi. Burya nubona umuntu urwanira ibyubahiro uje umenya ko yatandukiriye.
Gufana, kuyoboka, guhimbaza byose bijya gusa nko gusenga kuko burya ikintu uriho ufana kiba cyagutwaye umutima wose kugeza naho ushobora kurwana na mugenzi wawe. Gufana rero byongeye ugafana RED DEVILS, sinzi niba utagombye kwibaza aha hantu. Uretse ko atari Man u gusa, ndashyiraho ibirango by'ayandi makipe maze wirebe ibikoko bashyiramo.
Icyo abandi bavuga kuri Man united
Hakuna maoni:
Chapisha Maoni
Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.