MENYEKANISHA IBIKORWA VYAWE HANO

Jumatatu, 17 Februari 2014

RABA IYI NDIRIMBO YA **VIDEO** (by KING JAMES) YOYISE NGO YACIYE IBINTU:


Noneho rwose nabashije kwibonera wa mukobwa waciye ibintu  King James VideoNyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yitwa "Yaciye ibintu", ubu noneho King James arahamya ko yabashije kubona umukobwa ubasha kugaragara neza nk'uwo aba avuga muri iyo ndirimbo waciye ibintu ndetse akarusho akaba yarabashije no kumubona ari ahantu hahuye cyane n'icyaro yaririmbye uwo mukobwa waciye ibintu atuyemo.
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com ubwo yadushyikirizaga amashusho y’indirimbo ye nshya “Yaciye Ibintu”, King James yadutangarije ko iyi ndirimbo ye ikimara gusohoka yahise abona ubutumwa bw’abantu batandukanye bamushimira kuri iyo ndirimbo kuko uretse no kuba yari ifite igitekerezo cyiza, abantu banayikundiye injyana ndetse n’imitunganyirizwe y’amajwi, ibyo byose bikaba byaratumye nawe akora iyo bwabaga agashaka uburyo yayikorera amashusho ahuye neza n’igitekerezo cyayo, kuburyo uyirebye wese ahita abona ko ari wa mukobwa koko waciye ibintu ndetse n’aho yaciriye ibintu akabona birajyanye neza.
Uyu niwe mukobwa waciye ibintu ugaragara muri iyi ndirimboUyu niwe mukobwa waciye ibintu ugaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
King James yagize ati: “Gukora amashusho y’iyi ndirimbo byansabye kubanza nkitonda, ntabwo byoroshye kubona umukobwa umeze nk’uko nabiririmbye muri iriya ndirimbo ariko naramubonye, ubonye uburyo yitwara mu ndirimbo, ukabona abantu baba bari kumwe ndetse n’ahantu baba bari, ubona rwose ko bijyanye, ugahita wumva koko ko ari wa mukobwa waciye ibintu. Aya mashusho twayafatiye ahantu hatandukanye, harimo mu karere ka Musanze ndetse n’i Kabuga, aho hombi twahagiye kugirango harusheho kugaragaramo udushya kandi bibe ari ibintu bijyanye.”
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO "YACIYE IBINTU":

       post. by  blaiton news
Tumwe mu dushya tugaragara muri iyi ndirimbo kuburyo uyibonye atabura guseka, ni uburyo umuhanzi akaba n’umunyamakuru MC Tino yitwara mu mashusho y’iyi ndirimbo dore ko aba ari gitifu, hakiyongeraho imyitwarire y’uwo mukobwa uba waraciye ibintu bikarushaho kuryohera ubireba ndetse akaba atabasha no kwihanganira kumwenyura. Imibyinire y’abasore baba bari muri iyi ndirimbo ndetse n’utuntu abaturage bo mu karere ka Musanze baba bikora nabyo ni bimwe mu dushya ubona dushimishije cyane mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Uyu mukobwa na Mc Tino uba ari gitifu muri iyi video barasekeje cyaneUyu mukobwa na Mc Tino uba ari gitifu muri iyi video barasekeje cyane
Izi nizo nkweto King James aba yambaye muri iyi ndirimbo
Izi nizo nkweto King James aba yambaye muri iyi ndirimbo 



          TWANDIKIRE  IVYIPFUZO VYAWE   

Hakuna maoni:

Chapisha Maoni

Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.