Afghanistani: imfungwa 65 zafunguwe
Leta ya Afghanistani yarekuye imfungwa 65 ost by blaitonzari zifungiwe muri gereza ya Bagram.
Leta zunze ubumwe z'Amerika zikeka ko benshi muri bo bagize uruhare mu iyicwa ry'ingabo z'amahanga ziri muri icyo gihugu ndetse n'abasirikare ba leta.
Amerika iravuga ko ifite ibimenyetso bikomeye byerekana ko benshi muri abo banyururu bagize uruhare mu itega ry'ibisasu n'ibindi bitero.
Ariko Perezida wa Afghanistani, Hamid Karzai yavuze ko benshi muri izo mfungwa ari inzirakarengane.
Yongeyeho ko umubare munini ugizwe n'abana cyangwa abantu bageze mu zabukuru.
Yavuze kandi ko gereza ya Bagram bari bafungiwemo ari uruganda rukora abatalibani aho inzirakarengane nyinshi zishyirwa ku ngoyi kugirango zange igihugu cyazo.
Ibiro by'uhagarariye Amerika muri Afghanistani biri i Kabul byavuze ko byababajwe n'icyo cyemezo cyo kubarekura.
blaiton news
Hakuna maoni:
Chapisha Maoni
Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.