MENYEKANISHA IBIKORWA VYAWE HANO

Alhamisi, 6 Machi 2014

INZOKA YAMIZE INGONA MURI AUSTRALIA SOMA..

Australia: Inzoka yamize ingona nyuma yo kurwana

Nyuma yo kurwana bikomeye kandi byamaze umwanya minini, inzoka yabashije kunesha ingona iyizingiraho irayica irangije irayimira. Byabereye mu majyaruguru ya Leta ya Queensland muri Australia.

Inzoka itangiye kumira ingona nyuma yo kuyica
Byabaye ku cyumweru hafi y’ikiyaga kitwa Moondarra, umuntu utuye hafi aho abasha gufata amashusho na camera.
Inzoka y’uburebure burenze gato metero eshatu, ishobora kuba ari uruziramire, yacakiranye n’iyi ngona mu mazi biragundagurana, inzoka yabashije kuyizingiraho maze irayica.
Nyuma iyi nzoka yakuruye iyi ngona iyijyana ku gasi maze irayimira.
Tiffany Corlis niwe wafashe aya mashusho ndetse yiboneye iby’iyi ntambara.

 yamaze iminota igera kuri 15 habirwana
Yabwiye BBC ko vyari bitangaje. “Inzoka ibashije kuyizingiraho yaritogozaga kugirango ingona icike integer.
Byatangiye kurwanira mu mazi, ingona ntiyabashije kwihanganira kurwanira mu mazi kuko yabaga ishaka kuvana umutwe mu mazi ariko inzoka igakomeza kuyinikamo. Nyuma ingona imaze gupfa inzoka yatanguye kuyimira iyiturutse imbere.” Ni ivyatangajwe na Tiffany Corlis.
 hagati y’izi nyamaswa z’inkazi yamaze iminota igera kuri 15.
Ubusanzwe bene izi nzoka zica umuhigo wazo iyo zibashije kuwizingiraho zirawukanda mpaka upfuye, zikaba zibonye amaramuko.
Nubwo izi nzoka zigaragara nk’izifite urwasaya ruto mu gihe cyo kumira umuhigo urwasaya rurakweduka ndetse n’umubiri wazo ukabasha kwakira ikintu kiwuruta inshuro nyinshi.
Mu 2012, ubushakashatsi bw’abahanga mu kumenya ibinyabuzima bwatangaje ko bene izi nzoka iyo zafashe umuhigo zawizingiyeho zibasha kumva niba umutima w’icyo zafashe ugitera, maze zamenya ko umutima wahagaze zikarekura zikirambura zikamira umuhigo.
Leta ya Queensland muri Australia ni ho hantu ku isi haba inzoka z’inkazi ndetse n’ingona nyinshi kurusha ahandi ku Isi.

Intambara y’inyamaswa z’inkazi

Imaze kuyimira
umubiri wayo ushobora gutwara ibiwuruta inshuro nyinshi
umubiri wayo ushobora gutwara ibiwuruta inshuro nyishii

           TWANDIKIRE IVYI PFUZO VYANYU

Hakuna maoni:

Chapisha Maoni

Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.