Abagore batari bake bacururiza ibitenge mu isoko bita kwa Siyoni berekanye akababaro kabo batewe no kubura ibyabo maze bafata imihanda bambaye ubusa hejuru.
nibwo aba bagore bagiye kubona babona abayobozi b’ikigo cy’u Burundi gishinzwe imisoro,OBR (Office Burundaise des Recettes) baherekejwe n’abapolisi maze babaka ibitenge bacuruzaga kuko bavugaga ko byinjira mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko (kuri magendu) nk’uko france24 dukesha iyi nkuru ibigaragaza.
Aba bagore byatumye bafunga aho bacururizaga ubucuruzi bwabo burahagarara, ikaba ariyo mpamvu yatumye bafata umwanzuro wo kwigaragambya bambaye ubusa hejuru nk’uko bigaragara ku mafoto.
Bamwe mu barundi ntibishimiye iyi myitwarire kuko bamwe bemeza ko ari ibara ryaguye muri iki gihugu ndetse ahubwo byanaba byiza babihaniwe n’ubwo abandi bemeza ko ibi bigaragaza agahinda batewe no kwamburwa ibyabo.
TWANDIKIRE IVYI PFUZO VYAWE
Hakuna maoni:
Chapisha Maoni
Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.