Tom Close nyuma yo gushakana na Tricia yishimira cyane kwitwa umugabo mu rugo
Tom Close kandi akomeza avuga ko uretse kuba yarifuzaga kuba umuganga akabigeraho, kubaka akaba umugabo mu rugo nabyo yabisabye Imana kenshi none ubu akaba yarabihawe, akumva ko nabyo ari nk’inzozi zikomeye yakabije mu buzima bwe. Ubu Tom Close ni umugabo mu rugo, nyuma y’inshingano z’urugo akagerekaho akazi katoroshye k’umuziki nyamara si ibyo gusa kuko ari n’umuganga ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru, ibyo byose akabifata nk’intera ishimishije yagezeho mu buzima bwe.
Yakomeje agira ati: “Nshimira Imana mbere ya byose, ibyo nagezeho mbikesha ubushake n’ubuhanga bwayo ndetse n’abantu bayo yampaye ngo bamfashe, kuba mfite abantu batandukanye bagiye bamfasha mu rugendo rw’ubuzima naciyemo haba mu muziki no mu bindi byose navuze, mbishimira Imana kuko niyo yabampaye, inshuti zanjye nzishimira ubwitange n’ubudahemuka ariko nshimira kurushaho Imana yazimpaye, iyo mbitekereze numva nezerewe cyane”.
REBA HANO INDIRIMBO BYARARANGIYE TOM YARIRIMBIYE TRICIA:
TWANDIKIRE IVYIPFUZO VYAWE
Hakuna maoni:
Chapisha Maoni
Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.