MENYEKANISHA IBIKORWA VYAWE HANO

Jumanne, 4 Februari 2014

Inkuru8 z' urukundo zakunzwe cane mwi isi.

Inkuru 8 z’ urukundo zakunzwe cane kwi isi

Inkuru 8 z’ urukundo zamenyekanye cyane mu mateka y’ isi, Kuva isi yaremwa, hagiye habaho inkuru nyinshi z’ urukundo zimwe zikarangira neza izindi zikarangira batandukanye umwe aca ukwe n’ undi ukw, nan’ ubu biracyariho, aho ujya kumva ukumva abantu bamaranye amezi cyangwa umwaka ngo batandukanye kubera impamvu nyinshi zitandukanye
Hari n’ abadatinya kuvuga ko nta rukundo nyakuri rukibaho ngo urukundo rwari urwa kera.
Ni muri urwo rwego twabakusanyirije inkuru 8 z’ urukundo aho abantu bagiye bakundana urukundo nyakuri ndetse umwe yabura undi akaba nawe yahitamo kwipfira.
Reka duhere inyuma tugana imbere
8. ODYSSEUS NA PENELOPE
Aba bakunzi nabo mu gihugu cy’ ubugiiriki bavuga ko  bamwe mu Bantu bacye basobanukiwe n’ ibyo kwitanga mu rukund, nyuma y’ igihe batandukaniye bamaze imyaka 20 kugirango bongere kubonana.
Intambara yabaye mu gihugu cyabo yatumye Odysseus atandukana na Penelope nyuma y’ ubukwe bwabo.
JPEG - 25.7 kb
Odysseus na Penelope
Nubwo yari afite ibyiringiro bicye ko yakongera kubona umugabo we, Penelope ntibyamubujije kubenga abahungu bagera 108 bose bashakaga ko bashyingiranywa nawe ngo bamwibagize umugabo we. Odysseus nawe aho yari ari yumvaga ntawundi yashaka.
7. NAPOLEON NA JOSEPHINE
Ku myaka 26 Napoleon yarongoye umukobwa witwa Josephine ku nyungu ze kuko yabonaga ko uyu mugore afite imitungo azamukiza, ariko uko bagiye babana baje gukundana cyane.
Nyamara mu rukundo rwabo ntibabaye indahemuka kuko bacanaga inyuma cyane bakigira gushaka abandi, ariko kubera urukundo bakundanaga ndetse banubahana byatumaga bakomeza kubana.
JPEG - 60 kb
Napoleon na Josephine
Nyuma rero ingeso yaje kwanga nuko ubwumvikane burabura bahitamo gutandukana, gusa umugabo yaje gutungurwa no kubona umugore we nta mutungo amusigiye nk’ uko yabyibwiraga.
Mu gutandukana kwabo umwe kugiti cye yakomeje gutekereza undi kuko urukundo bari bafitanye rwari rufite ingufu gusa ingeso ikabananira. Ngo akabaye icwende ntikoga.
6. ORPHEUS NA EURYDICE
Iyi nkuru y’ urukundo nayo yabereye mu bugereki aho Orpheus yakundanye cyane n’ umukobwa mwiza cyane witwa Eurydice kugeza ubwo biyemeje kubana akaramata bakora ubukwe.
Mu rukundo rwabo babanye neza cyane ndetse no mu munezero udashira, ariko ntabyaje kubahira kuko ikigirwamana cy’ ubutaka n’ ubuhinzi mu bugereki cyitwa Aristaeus cyaje gukunda Eurydice cyane ndetse kinamushaka nk’ umugore.
JPEG - 62.5 kb
Orpheus na Eurydice
Eurydice nibwo yafashe umugambi wo guhunga we n’ umugabo we, ariko mu guhunga kwabo umugore yaguye mu mwobo urimo inzoka nuko zimurya ku maguru. Mbega agahinda umugabo we yagize!! 
Nibwo uyu mugabo yatangiye kujya aririmba indirimbo z’ agahinda. Izi ndirimbo rero zagiye zigera ku mugabo Persephone nuko yemerera Orpheus kumukurira umugore muri wa mwobo kuko ariwe wenyine washoboraga kubikora, ariko Persephone abwira Orpheus ko nubwo agiye kumukuramo ntaburenganzira afite bwo kumureba agomba kubagenda imbere kugeza ubwo bagera aho bagiye atarahindukira. Mbega ikizami!
Gusa Orpheus ntibyaje kumworohera kuko yaje kunanirwa kwihangana arahindukira areba umugore we arinabwo bwanyuma yamubonye kuko bahise bamurigitisha kugeza ubwo atongeye kumubona.
5. PARIS NA HELANA
Helena w’ I Troy yashakanye na Menelaus, umwami w’ i Sparta.
Kera kabaye Paris umwana w’ umwami Priam w’ I Troy aza gukunda cyane uyu mugore Helena yiyemeza kumushimuta ngo amujyane mu bwami bw’ iwabo i Troy, aho babayeho mu rukundo rwinshi n’ umunezero.
JPEG - 41.1 kb
Paris na Helana
Nuko umugabo we Menelaus akora umutwe uyobowe na murumuna we, maze abashinga kujya kumuzanira umugore we. Uyu mutwe waje gusenya I Troy ndetse na Paris baramwica bajyana Helena bamusubiza Sparta n’ agahinda kenshi.
4.TRISTAN NA ISOLDE
Iyi nkuru y’ urukundo yagiye ivugwa cyane ndetse yakozwemo na film n’ ibitabo byaranditwe kuri iyi nkuru.
Iyi nkuru rero yabayeho ku ngoma ya Arthur. Isolde yari umukobwa w’ umwami wo muri Ireland. Isolde yari yarasezeranije umwami Mrak w’Cornwall ko azamubera umugore.
Kera kabaye igihe kigeze Umwami Mark yohereza umwishywa we Tristan ngo ajye muri Ireland kumuzanira umugore we Isolde amurongore.
JPEG - 32.6 kb


Mu gihe cy’ urwo rugendo nibwo Tristan na Isolde bakundanye urukundo rutagira ikizinga ndetse ibi ntibyabujije umwami Mark kurongora Isolde, ariko kuba Isolde yari afite umugabo ntibyamubuzaga gukundana na Tristan.
Ntibyatinze umwami Mark yaje kubimenya yahaye imbabazi umugore we, ariko Tristan yirukanwa mu gihugu ahungira I Brittany, agezeyo yaje kuhahurira n’ umukobwa witwa Iseult maze aramukunda ariko amukundira ko yari afite izina rijya gusa ni iry’ uwo yari yarihebeye Isolde.
Nyuma yaho yamugize umugore, ariko urukundo rwabo ntirwashobotse kuko Tristan yahoraga atekereza Isolde cyane.
Ntibyatinze rero Tristan yaje kurwara araremba nuko atumaho Isolde kuko yatekerezaga ko namubona ahita akira. Tristan avuga ko ikizagaragaza ko Isolde yemeye kuza ari uko ubwato buzaba bufite agatambaro kera, naho nibuza bufite agatambaro kirabura bizaba bigaragaza ko Isolde yanze kuza.
Kera kabaye rero ubwato bwaje kuza bufite agatambaro kera, Iseult abibonye yiruka ajya kubwira umugabo we ko ubwato buje, ariko bufite agatambaro k’ umukara.
Tristan acyumva iyo nkuru ntiyabyihanganiye yahise apfa yishwe n’ agahinda.
Isolde amugezeho asanga byarangiye nuko umutima we wuzura intimba n’ agahinda nawe ahita apfa kuko abuze umukunzi we. Burya koko ibikundanye birajyana!
3. LANCELOT NA GUINEVERE
Iyi nkuru y’ urukundo rwa Lancelot na Guinevere izwi cyane ku ngoma y’ umwami Arthur, aho Lancelot yakunze cyane umugore w’ umwami Arthur, ariwe Guinevere.
Uru rukundo rwabo barugenzaga gahoro gahoro kuko akenshi Guinevere atabaye hafi ya Lancelot, ariko iyo ntera yari hagati yabo ntiyababujije gukundana.
Ijoro rimwe, abishywa b’ umwami Arthur aribo Agravain na Modred bakoze umutwe w’ ingabo 12 zirwanira ku mafarashi maze batwita icyumba Lancelot na Guinevere barimo.
JPEG - 28.5 kb
Lancelot na Guinevere
Lancelot we yabashije gucika uwo muriro, ariko Guinevere ntibyamushobokera guhunga, umukunzi we yagerageje gushirika ubwoba ngo amukuremo biramunanira nuko arashya.
Ingabo nazo zakoze ibi zaje kugira ubwumvikane bucye nuko ziratatana, ubwami bwa Arthur bucikamo intege. Guinevere amaze gupfa, Lancelot yasigaranye agahinda n’ intimba bitavugwa abaho nabi kubera kubura umukunzi we.

2. CLEOPATRA NA MARK ANTONY
Iyi nkuru y’ urukundo nyakuri, yatangaje abantu benshi kandi bakomeze kuyizirikana igihe cyose kuko urukundo rwabo ari ikimenyetso cy’ urukundo nyakuri.
Aba bakunzi bombi bakundanye bakibonana bwa mbere kuburyo urukundo rwatumye igihugu cyabo Egypte kizamuka kikagira imbaraga ndetse cyubashwe n’ amahanga.
Ibi rero bikaba byaratumye igihugu cy’ abaroma cyari gihanganye na Egypte kigira uburakari kuko cyabonaga ko gisigara inyuma.
JPEG - 40.5 kb
Cleopatra na Mark Antony
Nyuma y’ ubukwe bwabo bombi, habaye intambara ihuza Egypte n’ icya Abaroma maze Mark Antony abwirwa inkuru y’ igihuha ko umukunzi we yapfuye, iyo nkuru yamuteye igikomere aza no kwiyahura.
Cleopatra yumvise inkuru y’ uko umukunzi we yapfuye ahita agwa muri coma nyuma nawe aza kwiyahura.
Urukundo nyakuri rusaba ibitambo bidasanzwe.

1. ROMEO NA JULIETTE
Mu mateka y’ isi, Romeo na Juliet bazwi cyane nka abantu bakundanye ku buryo budasanzwe urukundo rutagira ikizinga.
Iyi nkuru yanditsweho ibitabo ndetse ikinwaho na filimi. William Shakespeare niwe uzwi cyane nk’ umwanditsi w’ iyi nkuru y’ urukundo.


                 TWANDIKIRE  IVYIPFUZO VYAWE.

Hakuna maoni:

Chapisha Maoni

Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.