

King James yagize ati: “Gukora amashusho y’iyi ndirimbo byansabye kubanza nkitonda, ntabwo byoroshye kubona umukobwa umeze nk’uko nabiririmbye muri iriya ndirimbo ariko naramubonye, ubonye uburyo yitwara mu ndirimbo, ukabona abantu baba bari kumwe ndetse n’ahantu baba bari, ubona rwose ko bijyanye, ugahita wumva koko ko ari wa mukobwa waciye ibintu. Aya mashusho twayafatiye ahantu hatandukanye, harimo mu karere ka Musanze ndetse n’i Kabuga, aho hombi twahagiye kugirango harusheho kugaragaramo udushya kandi bibe ari ibintu bijyanye.”
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO "YACIYE IBINTU":
post. by blaiton news
Tumwe mu dushya tugaragara muri iyi ndirimbo kuburyo uyibonye atabura guseka, ni uburyo umuhanzi akaba n’umunyamakuru MC Tino yitwara mu mashusho y’iyi ndirimbo dore ko aba ari gitifu, hakiyongeraho imyitwarire y’uwo mukobwa uba waraciye ibintu bikarushaho kuryohera ubireba ndetse akaba atabasha no kwihanganira kumwenyura. Imibyinire y’abasore baba bari muri iyi ndirimbo ndetse n’utuntu abaturage bo mu karere ka Musanze baba bikora nabyo ni bimwe mu dushya ubona dushimishije cyane mu mashusho y’iyi ndirimbo.


TWANDIKIRE IVYIPFUZO VYAWE
Hakuna maoni:
Chapisha Maoni
Zingatia: Mwanachama wa blogu hii tu ndiye anayeweza kuchapisha maoni.